Zaburi 54 - Bibiliya Ijambo ry'imanaIsengesho ry'umuntu utotezwa 1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi. 2 Yagihimbye igihe Abanyazifu basangaga Sawuli bakamubwira ko Dawidi yihishe iwabo. 3 Mana, unkure mu kaga kubera ubushobozi bwawe, ni wowe ufite ububasha undenganure. 4 Ayii! Mana, umva ugusenga kwanjye, tega amatwi wumve ibyo nkubwira. 5 Abanyamahanga barampagurukiye, abanyarugomo barashaka kunyica, nta gutinya Imana bibarangwaho. Kuruhuka. 6 Dore Imana ni yo ingoboka, Nyagasani ari ku ruhande rw'abanshyigikira. 7 Mana, abanzi banjye ubiture ibibi bangirira, ubatsembe kubera ko ucisha mu kuri. 8 Uhoraho, nzagutambira igitambo mbikuye ku mutima, nzagushimira kubera ineza ugira. 9 Koko wankijije amakuba yanjye yose, none ababisha banjye ndabishima hejuru. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda