Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 51 - Bibiliya Ijambo ry'imana


Isengesho ryo gusaba imbabazi

1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Yayihimbye igihe umuhanuzi Natani yari amaze kumugenderera, akamucyaha kubera ko yaryamanye na Batisheba.

3 Mana, kubera urukundo rwawe rwinshi umbabarire, kubera impuhwe zawe nyinshi umpanagureho ibicumuro byanjye.

4 Nyuhagira rwose umareho ibibi nakoze, unsukure umpanagureho icyaha cyanjye.

5 Koko ndemera ko nagucumuyeho, icyaha nakoze sinshobora kucyibagirwa.

6 Ni wowe, wowe wenyine nacumuyeho, narakugomeye nkora ibibi. Ibyo unshinja bifite ishingiro, urubanza uncira ni urw'ukuri.

7 Ndi umunyabyaha kuva nkivuka, ndetse ndi we kuva mama akinsama.

8 Erega icyo wifuza ni ukuri kuvuye ku mutima! Noneho unyigishe ubwenge ubuncengezemo.

9 Umpanagureho ibyaha mbonere, unyuhagire nere de ndushe inyange.

10 Umpe kongera kugira ibyishimo n'umunezero, nubwo wankubise ukanshegesha umpe kongera kwishima.

11 Wirengagize ibyaha byanjye, umpanagureho ibicumuro byanjye byose.

12 Mana yanjye, undememo umutima uboneye, umvugurure ngire umutima ukumvira.

13 Ntunte kure yawe, ntunkureho Mwuka Muziranenge wawe.

14 Unsubizemo ibyishimo by'uko wankijije, unshyigikire kubera ubuntu ugira.

15 Ni bwo nzigisha abakugomera gukora ibyo ushaka, bityo n'abanyabyaha bakugarukire.

16 Mana, Mana Mukiza wanjye, umbabarire kubera umuntu nishe, umbabarire mbone uko namamaza ko uri intungane.

17 Nyagasani, nyemerera ngire icyo mvuga, ni bwo nzagusingiza.

18 Ni uko utishimira ibitambo, naho ubundi mba mbigutuye, ibikongorwa n'umuriro na byo ntubyishimira.

19 Ahubwo Mana, igitambo wishimira ni ukwicisha bugufi, Mana, umuntu wicisha bugufi akihana ntumusuzugura.

20 Girira neza Siyoni kubera ko uhakunda, wongere wubake urukuta rwa Yeruzalemu.

21 Ubwo ni bwo uzishimira ibitambo biboneye bagutura, wishimire n'ibikongorwa n'umuriro n'amaturo atagabanyijeho, ni bwo bazatamba amapfizi ku rutambiro rwawe.

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan