Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 43 - Bibiliya Ijambo ry'imana


Isengesho ry'umuntu uri mu buhungiro (Ni Zaburi ya 42 ikomeje)

1 Mana, ndenganura, mburanira n'abanyamahanga b'abahemu, unkize abanyabinyoma n'abagome.

2 Erega ni wowe Mana yanjye mpungiraho! None se kuki wantereranye? Kuki ngomba kugenda nshenguka, abanzi banjye banteragana?

3 Nyoboresha urumuri rwawe n'ukuri kwawe, ni bwo nzagera ku musozi witoranyirije, mu Ngoro yawe aho utuye.

4 Nzahita njya ku rutambiro rwawe, Mana, ni wowe wanyujuje ibyishimo n'umunezero. Mana, ni wowe Mana yanjye, nzaguhimbaza ncuranga inanga.

5 None se kuki numva nihebye? Kuki umutima wanjye utari hamwe? Reka niringire Imana, nzi ko nzongera nkayisingiza, koko ni yo Mukiza wanjye n'Imana yanjye.

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan