Zaburi 43 - Bibiliya Ijambo ry'imanaIsengesho ry'umuntu uri mu buhungiro (Ni Zaburi ya 42 ikomeje) 1 Mana, ndenganura, mburanira n'abanyamahanga b'abahemu, unkize abanyabinyoma n'abagome. 2 Erega ni wowe Mana yanjye mpungiraho! None se kuki wantereranye? Kuki ngomba kugenda nshenguka, abanzi banjye banteragana? 3 Nyoboresha urumuri rwawe n'ukuri kwawe, ni bwo nzagera ku musozi witoranyirije, mu Ngoro yawe aho utuye. 4 Nzahita njya ku rutambiro rwawe, Mana, ni wowe wanyujuje ibyishimo n'umunezero. Mana, ni wowe Mana yanjye, nzaguhimbaza ncuranga inanga. 5 None se kuki numva nihebye? Kuki umutima wanjye utari hamwe? Reka niringire Imana, nzi ko nzongera nkayisingiza, koko ni yo Mukiza wanjye n'Imana yanjye. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda