Zaburi 3 - Bibiliya Ijambo ry'imanaIsengesho ry'umuntu wibasiwe n'abanzi 1 Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu. 2 Uhoraho, erega abanzi banjye ni benshi! Benshi bahagurukiye kundwanya. 3 Benshi banyishima hejuru bati: “Imana ntizigera imugoboka!” Kuruhuka. 4 Ariko wowe Uhoraho, uri ingabo inkingira, ni wowe nirata ugatuma mpagarara kigabo. 5 Uhoraho, ngutabaza ndanguruye ijwi, untabara uri ku musozi wawe witoranyirije. Kuruhuka. 6 Iyo ndyamye ndisinzirira nkaramuka amahoro, ndamuka amahoro kuko Uhoraho anshyigikiye. 7 Sinzatinya abantu ibihumbi n'ibihumbi bampagurukiye, bampagurukiye banturutse impande zose. 8 Uhoraho Mana yanjye, haguruka uze untabare, ukubite abanzi banjye ubazahaze, ubazahaze be kuzongera kwegura umutwe. 9 Uhoraho, ni wowe nyir'ugutsinda, none rero abantu bawe ubahe umugisha! Kuruhuka. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda