Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 3 - Bibiliya Ijambo ry'imana


Isengesho ry'umuntu wibasiwe n'abanzi

1 Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu.

2 Uhoraho, erega abanzi banjye ni benshi! Benshi bahagurukiye kundwanya.

3 Benshi banyishima hejuru bati: “Imana ntizigera imugoboka!” Kuruhuka.

4 Ariko wowe Uhoraho, uri ingabo inkingira, ni wowe nirata ugatuma mpagarara kigabo.

5 Uhoraho, ngutabaza ndanguruye ijwi, untabara uri ku musozi wawe witoranyirije. Kuruhuka.

6 Iyo ndyamye ndisinzirira nkaramuka amahoro, ndamuka amahoro kuko Uhoraho anshyigikiye.

7 Sinzatinya abantu ibihumbi n'ibihumbi bampagurukiye, bampagurukiye banturutse impande zose.

8 Uhoraho Mana yanjye, haguruka uze untabare, ukubite abanzi banjye ubazahaze, ubazahaze be kuzongera kwegura umutwe.

9 Uhoraho, ni wowe nyir'ugutsinda, none rero abantu bawe ubahe umugisha! Kuruhuka.

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan