Zaburi 24 - Bibiliya Ijambo ry'imanaIgisingizo cy'Umwami nyir'ikuzo 1 Zaburi ya Dawidi. Isi n'ibiyuzuye byose ni iby'Uhoraho, abayituyeho bose na bo ni abe. 2 Ni we wayishimangiye ku nyanja, yayiteretse ku mazi menshi. 3 Ni nde uzemererwa kuzamuka umusozi w'Uhoraho? Ni nde uzemererwa guhagarara mu Ngoro ye nziranenge iwubatseho? 4 Ni ufite ibikorwa bitagira amakemwa, akagira umutima uboneye, ntasenge ibigirwamana cyangwa ngo arahire ibinyoma. 5 Uhoraho azamuhundazaho imigisha, Imana Umukiza we izamubara nk'intungane. 6 Iyo ni yo myifatire y'abayiyoboka, abasenga Imana ya Yakobo ni ko bagenza. Kuruhuka. 7 Nimukingure amarembo muyarangaze, inzugi zabayeho kuva kera muzikingure, Umwami nyir'ikuzo abone uko yinjira. 8 “Mbese uwo Mwami nyir'ikuzo ni nde?” Ni Uhoraho nyir'imbaraga n'ubutwari, ni Uhoraho intwari itsinda ku rugamba. 9 Nimukingure amarembo muyarangaze, inzugi zabayeho kuva kera muzikingure, Umwami nyir'ikuzo abone uko yinjira. 10 “Ariko se uwo Mwami nyir'ikuzo ni nde?” Uwo Mwami nyir'ikuzo ni Uhoraho Nyiringabo. Kuruhuka. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda