Zaburi 15 - Bibiliya Ijambo ry'imanaIbiranga abayoboke b'Uhoraho 1 Zaburi ya Dawidi. Uhoraho, ni nde uzemererwa kwinjira mu Ngoro yawe? Ni nde uzatura ku musozi witoranyirije? 2 Ni umuntu w'indakemwa, ukora ibitunganye, uvuga ukuri kose ntaryarye, 3 utigera asebya abandi, utagirira mugenzi we nabi, udatuka umuturanyi we, 4 uhinyura abantu b'imburamumaro, wubaha abatinya Uhoraho, utisubiraho ngo areke icyo yasezeranye n'iyo cyamuteza ingorane, 5 utaguriza abandi abashakamo inyungu, utemera ruswa ngo arenganye umwere. Ugenza atyo ntakizamuhungabanya. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda