Zaburi 149 - Bibiliya Ijambo ry'imanaIndirimbo y'indahemuka z'Imana 1 Haleluya! Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, nimumusingirize mu ikoraniro ry'indahemuka ze. 2 Abisiraheli nibishimire Umuremyi wabo, abatuye Siyoni banezererwe Umwami wabo. 3 Nibamusingize bamubyinira, nibamusingize bavuza ishakwe n'inanga. 4 Koko Uhoraho yishimira ubwoko bwe, aboroheje abahesha icyubahiro akabakiza. 5 Indahemuka ze nizīshīmire ikuzo aziha, nizitere hejuru zīshime ziri ku mariri yazo. 6 Nizihanike zogeze Imana, niziyogeze zifashe mu ntoki inkota zityaye. 7 Nizifate inkota zijye guhōra amahanga, abanyamahanga zibahane. 8 Abami babo zibaboheshe iminyururu, abategetsi babo zibaboheshe amapingu. 9 Zibasohorezeho iteka Imana yari yarabaciriye. Ibyo bizahesha ishema indahemuka zayo zose. Haleluya! |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda