Zaburi 141 - Bibiliya Ijambo ry'imanaKutifatanya n'inkozi z'ibibi 1 Zaburi ya Dawidi. Uhoraho, ndagutakambiye tebuka untabare, ningutakambira ujye untega amatwi. 2 Amasengesho yanjye akugereho akubere nk'imibavu, kukwambaza ngutegeye amaboko kukubere nk'igitambo cya nimugoroba. 3 Uhoraho, undinde mu byo mvuga, undinde hatagira ijambo ribi rinsohoka mu kanwa. 4 Ntunkundire gutekereza gukora ibibi, ntunkundire kwiroha mu bikorwa by'ubugome, ntunankundire kwifatanya n'inkozi z'ibibi ngo nsangire na zo. 5 Intungane impannye yaba ingiriye neza, incyashye sinabyanga kuko yaba impesheje icyubahiro. Icyakora mpora nsenga namagana ibikorwa by'inkozi z'ibibi. 6 Abategetsi bazo bazarohwe mu manga, na zo zizamenyeraho ko ibyo navuze bifite ishingiro. 7 Zizavuga ziti: “Nk'uko umuhinzi asandaza ikinonko, ni ko amagufwa yacu yasandaye ku mva.” 8 Uhoraho Nyagasani, ni wowe mpanze amaso, ni wowe mpungiyeho ntundeke ngo mpfe. 9 Undinde umutego banteze, undinde kugwa mu gico cy'inkozi z'ibibi. 10 Umutego abo bagome bateze nibabe ari bo bawugwamo, naho jyewe nywurokoke. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda