Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 141 - Bibiliya Ijambo ry'imana


Kutifatanya n'inkozi z'ibibi

1 Zaburi ya Dawidi. Uhoraho, ndagutakambiye tebuka untabare, ningutakambira ujye untega amatwi.

2 Amasengesho yanjye akugereho akubere nk'imibavu, kukwambaza ngutegeye amaboko kukubere nk'igitambo cya nimugoroba.

3 Uhoraho, undinde mu byo mvuga, undinde hatagira ijambo ribi rinsohoka mu kanwa.

4 Ntunkundire gutekereza gukora ibibi, ntunkundire kwiroha mu bikorwa by'ubugome, ntunankundire kwifatanya n'inkozi z'ibibi ngo nsangire na zo.

5 Intungane impannye yaba ingiriye neza, incyashye sinabyanga kuko yaba impesheje icyubahiro. Icyakora mpora nsenga namagana ibikorwa by'inkozi z'ibibi.

6 Abategetsi bazo bazarohwe mu manga, na zo zizamenyeraho ko ibyo navuze bifite ishingiro.

7 Zizavuga ziti: “Nk'uko umuhinzi asandaza ikinonko, ni ko amagufwa yacu yasandaye ku mva.”

8 Uhoraho Nyagasani, ni wowe mpanze amaso, ni wowe mpungiyeho ntundeke ngo mpfe.

9 Undinde umutego banteze, undinde kugwa mu gico cy'inkozi z'ibibi.

10 Umutego abo bagome bateze nibabe ari bo bawugwamo, naho jyewe nywurokoke.

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan