Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 14 - Bibiliya Ijambo ry'imana


Uhoraho arwanya inkozi z'ibibi
( Zab 53 )

1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Abapfu bibwira ko nta Mana ibaho. Bene abo bantu bariyonona, bakora ibibi biteye ishozi, nta n'umwe ukora ibikwiye.

2 Uhoraho ari mu ijuru yitegereza abantu, aritegereza ngo arebe ko hariho umuntu usobanukiwe akaba amwambaza.

3 Erega bose bateshutse ku Mana! Bose uko bangana bariyononnye, nta wukora ibikwiye habe n'umwe! Uhoraho arabaza ati:

4 “Izo nkozi z'ibibi zose ntizizi ko nzireba? Zitunzwe no kurya ubwoko bwanjye imitsi, nta n'ubwo zijya zinyambaza.”

5 Ngizo zihiye ubwoba, zihiye ubwoba kubera ko Imana ishyigikira indahemuka.

6 Mwa nkozi z'ibibi mwe, muburizamo imigambi y'abanyamibabaro, ariko Uhoraho ni we buhungiro bwabo.

7 Icyampa Uhoraho agakiza Abisiraheli aturutse i Siyoni! Uhoraho nasubize abantu be ubusugire bwabo, ni bwo Abisiraheli ari bo rubyaro rwa Yakobo bazishima banezerwe.

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan