Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 127 - Bibiliya Ijambo ry'imana


Imigisha yose itangwa n'Uhoraho

1 Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Salomo. Iyo Uhoraho atari we wubaka inzu, abayubaka baba baruhira ubusa. Iyo Uhoraho atari we urinze umujyi, abawurinda babera maso ubusa.

2 Mwebwe abazinduka kare murushywa n'ubusa, murakora ntimuruhuke mukarushywa n'ubusa, murirya mukimara mushaka ibibatunga, nyamara abo Uhoraho akunda abashakira ibibatunga bisinziririye.

3 Erega abana ni impano itangwa n'Uhoraho, urubyaro ni byo bihembo atanga!

4 Abahungu umuntu abyara akiri umusore bagira akamaro, bamubera nk'imyambi intwari ifite ku rugamba.

5 Hahirwa uwabyaye benshi, bamubera nk'imyambi yuzuye umutana. Bene uwo ntazatsindwa, ntazatsindwa naburanira n'abanzi be aho ibibazo bikemurirwa.

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan