Zaburi 122 - Bibiliya Ijambo ry'imanaGusabira Yeruzalemu amahoro 1 Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Dawidi. Narishimye ubwo bambwiraga bati: “Ngwino tujyane mu Ngoro y'Uhoraho.” 2 None dore tugeze hano, twinjiriye mu marembo yawe, Yeruzalemu we! 3 Yeruzalemu ni umujyi wubakitse, wubatse ku buryo ari intamenwa. 4 Imiryango ya Isiraheli, ari yo miryango y'Uhoraho ijyayo, ijyayo gusingiza Uhoraho ikurikije ibyo yayitegetse. 5 I Yeruzalemu ni ho hacirwa imanza z'ubutabera, zicibwa n'abakomoka ku Mwami Dawidi. 6 Nimusabire Yeruzalemu amahoro. Yeruzalemu we, abagukunda nibahorane umutekano! 7 Amahoro narambe muri wowe, umutekano na wo usagambe mu bigo ntamenwa byawe. 8 Ndagusabira mu izina ry'abavandimwe banjye n'iry'incuti zanjye: “Uragahorana amahoro.” 9 Ingoro y'Uhoraho Imana yacu yubatse muri wowe, ni cyo gituma mpora nkwifuriza ishya n'ihirwe. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda