Zaburi 110 - Bibiliya Ijambo ry'imanaUmwami n'umutambyi 1 Zaburi ya Dawidi. Uhoraho yabwiye umwami wanjye ati: “Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye, nanjye nzahindura abanzi bawe nk'akabaho ukandagizaho ibirenge.” 2 Uhoraho nashimangire ingoma yawe, ayagūre ahereye i Siyoni, nawe ngaho ganza abanzi bawe. 3 Umunsi uzakoranya ingabo zawe, abantu bawe bazitanga babikunze, bazaba bisukuye biboneje. Abasore bazakugeraho kare, bazindutse nk'ikime cyo mu museso. 4 Uhoraho yararahiye kandi ntazivuguruza, yaravuze ati: “Uri umutambyi iteka ryose, mu buryo bwa Melikisedeki.” 5 Umwami uri iburyo bwawe, ku munsi azarakarira abami azabatsemba. 6 Azacira abanyamahanga urubanza, imirambo izaba iri hose, atsembe n'abatware ku isi yose. 7 Umwami akiri mu rugendo azanywa ku mazi y'umugezi, atabarukane ishema. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda