Yonasi 2 - Bibiliya Ijambo ry'imana1 Uhoraho ategeka igifi kinini kimira Yonasi. Nuko Yonasi amara iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'icyo gifi. Yonasi asenga Imana 2 Yonasi ari mu nda y'igifi, asenga Uhoraho Imana ye agira ati: 3 “Uhoraho, ndi mu kaga, naragutakambiye urangoboka. Urupfu na rwo rumize, ngutabaje urantabara. 4 Wandoshye ikuzimu mu nyanja rwagati, umuvumba w'amazi urangota, unteza umuhengeri n'imiraba bindenga hejuru. 5 Ni ko kwibwira nti: ‘Uhoraho kuri wowe mbaye igicibwa nyamara nkomeje guhanga amaso Ingoro yawe.’ 6 Amazi aranyuzuye arenda kumpitana, inyanja indenze hejuru, ibimera mu mazi binyizingiye ku mutwe. 7 Naramanutse ngera hasi mu imerero ry'imisozi, ibihindizo by'iwabo w'abapfuye binkingirwaho burundu. Ariko wowe Uhoraho Mana yanjye, uzanzamura muri uwo mworera ndi mutaraga! 8 Ubwo ubugingo bwarimo buncika, wowe Uhoraho narakwibutse, ndakwambaza. Isengesho ryanjye rikugeraho uri mu Ngoro yawe. 9 Abaramya ibigirwamana bivutsa imbabazi! 10 Ariko jyewe nzamamaza ishimwe ryawe, nguture ibitambo, nguhigure imihigo nahize, wowe Uhoraho sōko y'agakiza.” 11 Nuko Uhoraho ategeka cya gifi kiruka Yonasi imusozi. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda