Yesaya 12 - Bibiliya Ijambo ry'imanaGusingiza Imana Umukiza 1 Icyo gihe uzavuga uti: “Uhoraho ndagushimiye, ndagushimiye nubwo wari warandakariye, uburakari bwawe bwarashize urampumuriza. 2 Imana ni yo gakiza kanjye, ndayiringiye sinkigira ubwoba, Uhoraho ni we mbaraga zanjye ndamusingiza, koko ni we wankijije.” 3 Muzavoma amazi munezerewe, muzayavoma ku masōko y'agakiza. 4 Icyo gihe muzavuga muti: “Nimushimire Uhoraho mwambaze izina rye, nimwamamaze mu mahanga yose ibyo yakoze, nimwamamaze hose izina rye ritangaje. 5 Nimuririmbire Uhoraho kuko yakoze ibitangaje, nimubimenyekanishe ku isi hose.” 6 Abatuye Siyoni nimurangurure amajwi, nimuririmbe munezerewe, koko ukora ibikomeye muri mwe, uwo ni we Mana Nziranenge ya Isiraheli. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda