Yeremiya 50 - Bibiliya Ijambo ry'imanaIfatwa rya Babiloni 1 Ubu ni ubutumwa Uhoraho yahaye umuhanuzi Yeremiya, bwagenewe umujyi wa Babiloni na Babiloniya yose. 2 Uhoraho aravuga ati: “Nimumenyeshe amahanga ubwo butumwa, nimuzamure ibendera mubutangaze, nimubumenyekanishe ntimubuhishe. Nimuvuge muti: ‘Babiloni irafashwe, imana yabo Mariduku yacitse intege, Beli yakozwe n'isoni, ibigirwamana byabo byakozwe n'isoni bicika intege.’ 3 Igihugu giturutse mu majyaruguru giteye Babiloni, kirayiteye kiyihindura amatongo. Nta kintu na kimwe kizayisigaramo, abantu n'amatungo bazahunga.” Ugutahuka kw'Abisiraheli 4 Uhoraho aravuga ati: “Icyo gihe Abisiraheli n'Abayuda bazaza hamwe barira, bazaza bashaka Uhoraho Imana yabo. 5 Bazabaririza inzira igana i Siyoni bajyeyo. Bazaza biyunge n'Uhoraho, bazagirana na we Isezerano rihoraho ritazibagirana. 6 Abantu banjye ni nk'intama zazimiye, abayobozi babo barabayobeje, batumye bajya kwangara mu misozi, bavaga ku misozi bajya ku dusozi, bityo bibagirwa ikiraro cyabo. 7 Abababonaga bose babamereraga nabi, abanzi babo baravugaga bati: ‘Ibyo tubakorera si amakosa, koko aba bantu bacumuye ku Uhoraho. Bamucumuyeho nubwo ameze nk'urwuri rwabo, Uhoraho ni we wari amizero ya ba sekuruza.’ ” 8 Uhoraho aravuga ati: “Nimuhunge i Babiloni, nimuve muri Babiloniya. Nimugenze nk'amapfizi y'intama arangaje imbere y'umukumbi. 9 Nzahagurutsa ibihugu bikomeye byo mu majyaruguru, bizatera Babiloniya. Bizishyira hamwe biyitere biyigarurire, imyambi yabo izaba nk'iy'abarwanyi b'abahanga, izaba nk'iy'abarwanyi badatahuka amara masa. 10 Babiloniya izasahurwa, abazayisahura bose bazihāza iminyago.” Isenywa rya Babiloni 11 Uhoraho aravuga ati: “Mwa Banyababiloniya mwe, mwasahuye igihugu cyanjye. Dore muranezerewe murishimye, murikinagura nk'inyana ziri mu rwuri, murasakuza nk'amafarasi afite imbaraga. 12 Nyamara igihugu cyanyu kizakozwa isoni bikomeye, igihugu cyababyaye kizakorwa n'ikimwaro. Kizaba icya nyuma mu bindi bihugu, bityo kizaba ikidaturwa n'agasi n'ubutayu.” 13 Kubera uburakari bw'Uhoraho Babiloni ntizaturwa, nta n'umwe uzahatura. Uzayigeramo wese azatangara, aziyamirira kubera ibikomere byayo. 14 Mwebwe mwese abarwanisha imiheto, nimushinge ibirindiro mugote Babiloni, nimuyirase ntimuzigame umwambi n'umwe. Koko rero Babiloni yigometse ku Uhoraho. 15 Nimuyivugirize induru muyiturutse impande zose, dore yemeye gutsindwa. Inkuta n'iminara biyizengurutse byaguye, uko ni uguhōra ku Uhoraho. Nimuyihīmureho muyigenze uko yagenje abandi. 16 Nimuyitsembemo ababibyi n'abasaruzi, nimuhunge ubwicanyi, buri muntu asubire iwabo mu gihugu cye. Ugutahuka kw'Abisiraheli 17 Uhoraho aravuga ati: “Abisiraheli bameze nk'intama yazimiye, bari nk'intama yazimiye intare zahigaga. Uwabatoteje mbere ni umwami wa Ashūru, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya arabashegesha.” 18 Nyamara Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: “Ngiye guhana umwami wa Babiloniya n'igihugu cye, nzamuhana nk'uko nahannye umwami wa Ashūru. 19 Ngiye kugarura Abisiraheli mu gihugu cyabo, bazatungwa n'ibyo bejeje i Karumeli n'i Bashani, bazatungwa n'ibyo ku misozi ya Efurayimu na Gileyadi, bazarya bashire ipfa. 20 Icyo gihe bazashaka ubugome bwa Isiraheli babubure, bazashaka icyaha cy'u Buyuda bakibure. Koko rero nzababarira abo nzaba ndokoye.” Uguhanwa kw'Abanyababiloniya 21 Uhoraho aravuga ati: “Nimugabe igitero mu gihugu cya Meratayimu, nimugitere kimwe n'abatuye i Pekodi, nimugitere barimbuke he kugira urokoka, nimubikore uko mbibategetse. 22 Urusaku rw'intambara ni rwose mu gihugu, ni urusaku ruteye ubwoba. 23 Mbese bishoboka bite? Dore Babiloni yari nk'inyundo imenagura isi, none ni yo yabaye ubushingwe. Mbese bishoboka bite? Dore Babiloniya ihindutse amatongo, ibaye amatongo hagati y'amahanga. 24 Babiloni we, umutego naguteze uwuguyemo, watahuwe utabizi none urafashwe, uzize ko wihaye kundwanya, jyewe Uhoraho.” 25 Uhoraho afunguye ububiko bw'intwaro ze, kubera uburakari ngiye kuzivanamo. Koko ni igikorwa cya Nyagasani Uhoraho Nyiringabo, ni igikorwa cye mu gihugu cya Babiloniya. 26 Nimutere Babiloni muturutse impande zose, nimutobore ibigega byayo mukoranye iminyago, nimuyisenye he kugira igisigara. 27 Nimutsembe intwari zayo zose, nimuzijyane mu ibagiro. Zigushije ishyano, umunsi wazo wo guhanwa urageze! 28 Nimwumve urusaku rw'abatahuka bava i Babiloni, bazanye inkuru nziza i Siyoni. Koko Uhoraho Imana yacu yarihōreye, yahōreye Ingoro yayo nziranenge. 29 Koranya abarwanisha imiheto, bakoranye bose batere Babiloni, nibayigote ntihagire n'umwe urokoka. Niryozwe ibyo yakoze byose, nigenzerezwe uko yagenje abandi. Koko yasuzuguye Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli. 30 Bityo abasore baho bazicirwa mu mayira, ingabo zaho zizatsindwa. Uko ni ko Uhoraho avuze. 31 Nyagasani Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Dore ngiye kurwana nawe wa munyagasuzuguro we, igihe cyo kuguhana kirageze. 32 Wa munyagasuzuguro we, uzasitara ugwe, nta wuzakubyutsa. Nzatwika imijyi yawe yose, nzatwika n'ibiyikikije byose.” 33 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Abisiraheli barakandamijwe, Abayuda na bo ni uko. Ababajyanye ho iminyago barabazitiye bababuza gutahuka. 34 Nyamara Umucunguzi wabo ni umunyambaraga, Uhoraho Nyiringabo ni ryo zina rye. Azabarengera bagire umutekano mu gihugu cyabo, muri Babiloniya nta mahoro bazagira.” Umugambi wo kurwanya Babiloniya 35 Uhoraho aravuga ati: “Inkota nitsembe Abanyababiloniya, nitsembe abatuye Babiloni, nitsembe abayobozi baho, nitsembe n'abanyabwenge baho. 36 Inkota nitsembe abahanurabinyoma baho, koko rero ni abapfapfa. Inkota nitsembe intwari zaho zite umutwe, 37 inkota nitsembe amafarasi yaho, nitsembe n'amagare y'intambara yaho. Nitsembe abanyamahanga bose barwanirira Babiloniya, nibatsembe bacike intege, inkota niyibasire umutungo wabo usahurwe. 38 Amazi yaho nakame amapfa atere, koko Babiloniya ni igihugu cy'ibigirwamana, ibyo bigirwamana bizabatera ibisazi. 39 Inyamaswa ndetse na za nyiramuhari zizahatura, mbuni na zo zizahaba. Nta muntu uzongera kuhatura, hazaba ikidaturwa iteka ryose. 40 Uko narimbuye Sodoma na Gomora n'imijyi ihakikije, ni na ko nzarimbura Babiloni. Nta muntu uzahasigara, nta muntu uzahaba. 41 Dore ingabo ziturutse mu majyaruguru, ziturutse mu gihugu gikomeye cya kure, abami benshi biteguye intambara. 42 Izo ngabo zitwaje imiheto n'amacumu, ni inkazi ntibagira imbabazi, imirindi yabo ni nk'inyanja ihorera. Buriye amafarasi yabo nk'abiteguye intambara, baraguteye wowe Babiloniya. 43 Umwami wa Babiloniya yumvise iyo nkuru acika intege, yashenguwe n'umubabaro nk'umugore uribwa n'ibise. 44 Nzaba nk'intare iturumbutse mu bihuru byo kuri Yorodani, nzaba nk'intare iturumbutse mu rwuri rutoshye, nzamenesha Abanyababiloniya mu gihugu cyabo mu kanya gato, nzahashyira umuyobozi nitoranyirije. Ni nde wakwigereranya nanjye? Ni nde ushobora kunshinja? Ni nde muyobozi wampangara?” 45 None rero nimwumve imigambi Uhoraho afitiye Babiloni, nimwumve ibyo yagambiriye gukorera igihugu cya Babiloniya. Koko rero bazabakurubana nk'ukurura amatungo, bazatuma igihugu cyabo gitsembwa. 46 Induru y'ukurimbuka kwa Babiloni izakangaranya isi, umuborogo wayo uzumvikana mu mahanga. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda