Yeremiya 45 - Bibiliya Ijambo ry'imanaUbutumwa bwagenewe Baruki 1 Mu mwaka wa kane Yoyakimu mwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda, ni bwo Baruki mwene Neriya yanditse mu muzingo w'igitabo amagambo yabwiwe n'umuhanuzi Yeremiya. Nuko Yeremiya aramubwira ati: 2 “Dore ibyo Uhoraho Imana y'Abisiraheli akubwira: 3 waravuze uti: ‘Ngushije ishyano! Nari nsanganywe intimba none Uhoraho ageretseho ingorane. Ndananiwe kubera gutaka, nta n'ubwo nkiruhuka.’ ” 4 Yeremiya yungamo ati: “Ngubu ubutumwa Uhoraho yambwiye kukugezaho. Aravuga ati: ‘Ngiye gusenya ibyo nubatse, ndimbure ibyo nateye mu gihugu cyose. 5 Nyamara wowe ushaka ibintu bihambaye! Sigaho kubishaka. Dore ngiye guteza ibyago abantu bose, ariko wowe humura nta cyo uzaba. Nzakurinda aho uzajya hose.’ ” |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda