Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Nahumu 2 - Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mwa Bayuda mwe, dore intumwa iturutse ku misozi, ije gutangaza inkuru nziza ko ari amahoro. Cyo nimwizihize iminsi mikuru yo gusenga Imana, nimuhigure n'imihigo mwahize. Erega wa muntu wigomeka ntazongera gutera igihugu cyanyu, yararimbutse ashiraho!


Kurimbuka kwa Ninive

2 Mwa batuye i Ninive mwe, dore abanzi barabateye! Nimurwane ku bigo ntamenwa byanyu, nimugenzure imihanda yinjira mu murwa, nimukenyere mukomeze mukoreshe imbaraga zanyu zose!

3 Mwasahuye abakomoka kuri Yakobo ari bo Bisiraheli, mwangije imizabibu yabo, nyamara Uhoraho abasubije ishema ryabo.


Ninive iterwa ikanasahurwa

4 Dore abasirikari bateye Ninive batwaye ingabo zitukura, bambaye n'imyambaro y'umutuku. Biteguye kugaba igitero, amagare yabo y'intambara aratera ibishashi nk'umuriro, babanguye amacumu yabo.

5 Amagare yabo y'intambara yiroshye mu mihanda, aragenda anyuranamo mu mihanda mikuru, uyabonye wakwibwira ko ari imuri zigurumana, anyaruka nk'umurabyo.

6 Umwami wa Ashūru yohereje abasirikari be bakuru, bagiye bihuta bagwa babyuka, bageze ku rukuta rw'umurwa bahashinga ibirindiro.

7 Naho abanzi binjiriye mu marembo areba ku ruzi, bahise bafata ingoro y'umwami.

8 Birarangiye Ninive irasahuwe, abayituye bajyanywe ho iminyago. Abaja babo bitangiriye itama, baraganya nk'inuma ziguguza.

9 Ninive imeze nk'ikigega cy'amazi cyatobotse, abayituye barayivamo. Barabahamagara ngo bahagarare, ariko nta n'umwe ukebuka ngo arebe inyuma.

10 Nimusahure ifeza musahure n'izahabu, dore hari ubukungu butabarika, huzuye ibintu by'agaciro kenshi!

11 Ninive irasenyutse, irasahuwe ihindutse amatongo! Abayituye bakutse umutima, amavi yabo arakomangana, umubiri wose urahinda umushyitsi, mu maso habo harasuherewe.


Abami ba Ashūru bagereranywa n'intare

12 Ninive yari imeze nk'isenga y'intare, none se byayigendekeye bite? Yari imeze nk'aho ibyana by'intare birira, intare y'ingabo n'iy'ingore ni ho ziberaga, ibyana byazo ntibyagiraga ikibihungabanya.

13 Intare yatanyaguzaga umuhigo igahaza ibyana byayo, yarawuniguraga ikagaburira ingore zayo. Isenga yayo yayuzuzagamo ibyo yishe, ubuvumo bwayo yabwuzuzagamo umuhigo.

14 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Ninive we, ndakwibasiye, nzatwika amagare yawe y'intambara, ibyana by'intare byawe bizicishwa inkota. Nzakubuza kongera guhīga ku isi, nta n'uzongera kumva intumwa zawe.”

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan