Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 5 - Bibiliya Ijambo ry'imana


Ananiya na Safira

1-2 Ariko umugabo witwaga Ananiya amaze kumvikana n'umugore we Safira, agurisha isambu yabo maze yisigira igice cy'ikiguzi, igisigaye agishyikiriza Intumwa za Kristo.

3 Petero aramubaza ati: “Ananiya, ni iki cyatumye ureka Satani akigarurira umutima wawe ukabeshya Mwuka Muziranenge, ugasigarana igice cy'ikiguzi cy'isambu yawe?

4 Mbese isambu utarayigurisha ntiyari iyawe, kandi umaze no kuyigurisha amafaranga ntiyari ayawe? Ni iki cyatumye wiyemeza kugenza utyo? Si abantu wabeshye ahubwo wabeshye Imana!”

5 Ananiya yumvise ayo magambo yitura hasi araca, ababyumvise bose bashya ubwoba.

6 Nuko abasore barahaguruka baramupfunya bajya kumuhamba.

7 Hashize nk'amasaha atatu umugore we arinjira, ariko ntiyari azi ibyabaye.

8 Petero aramubaza ati: “Cyo se ye, iki ni cyo kiguzi wowe n'umugabo wawe mwagurishije isambu yanyu?” Aravuga ati: “Ni icyo ngicyo.”

9 Petero ni ko kumubwira ati: “Ni iki cyatumye muhuza inama yo kugerageza Mwuka wa Nyagasani? Umva imirindi y'abavuye guhamba umugabo wawe bageze ku muryango, nawe barakujyana.”

10 Ako kanya Safira amugwa imbere araca. Abasore binjiye basanga yapfuye, maze bajyana umurambo bawuhamba iruhande rw'uw'umugabo we.

11 Umuryango wose wa Kristo n'abumvise ibyabaye bose bashya ubwoba.


Intumwa za Kristo zikora ibitangaza byinshi

12 Intumwa zikomeza gukora ibitangaza no gutanga ibimenyetso byinshi muri rubanda, kandi bose bajyaga bakoranira ku ibaraza rya Salomo bahuje umutima.

13 Ariko nubwo rubanda babashimaga, nta n'umwe watinyukaga kuhabasanga.

14 Nyamara abantu benshi cyane, abagabo n'abagore, bagumya kwiyongera ku basanzwe bemera Nyagasani.

15 Ibyo Intumwa zakoraga byatumaga abantu bazana abarwayi mu mihanda y'umujyi, bakabaryamisha ku mariri no mu ngobyi, kugira ngo igihe Petero ahita nibura igicucu cye kigere kuri bamwe muri bo.

16 Nuko rubanda nyamwinshi bagashika baturutse mu mijyi ikikije Yeruzalemu, bazanye abarwayi n'abahanzweho n'ingabo za Satani maze bose bagakira.


Intumwa zitotezwa

17 Umutambyi mukuru na bagenzi be bose bo mu ishyaka ry'Abasaduseyi bashengurwa n'ishyari.

18 Nuko bafata izo Ntumwa za Kristo bazishyira muri gereza rusange.

19 Nyamara muri iryo joro umumarayika wa Nyagasani akingura inzugi za gereza, abajyana hanze arababwira ati:

20 “Nimugende muhagarare mu rugo rw'Ingoro y'Imana, mubwire abantu iby'ubu bugingo bushya byose.”

21 Babyumvise bahita binjira mu rugo rw'Ingoro mu museke, batangira kwigisha. Umutambyi mukuru na bagenzi be baraza, bakoranya urukiko rw'ikirenga rugizwe n'abahagarariye Abisiraheli bose, ni ko gutuma ngo bavane Intumwa muri gereza.

22 Abatumwe kubazana bageze muri gereza ntibabasangamo. Nuko baragaruka baravuga bati:

23 “Twasanze gereza idanangiye n'abarinzi bahagaze ku nzugi, ariko dukinguye ntitwagira n'umwe dusangamo.”

24 Babyumvise batyo umutware w'abarinzi b'Ingoro y'Imana n'abakuru bo mu batambyi, birabayobera bibaza uko bizagenda.

25 Nuko umuntu araza arababwira ati: “Dore ba bagabo mwashyize muri gereza bahagaze mu rugo rw'Ingoro y'Imana, barigisha rubanda!”

26 Uwo mutware ajyana n'abarinzi, bazana Intumwa batazakuye kuko batinyaga ko rubanda babatera amabuye.

27 Nuko bazihagarika imbere y'urukiko, maze Umutambyi mukuru arababaza ati:

28 “Twari twarabihanangirije kutigisha mwitwaje iryo zina, none inyigisho zanyu mwazikwije i Yeruzalemu mushaka kutugerekaho amaraso y'uwo muntu”.

29 Petero n'izindi Ntumwa barasubiza bati: “Tugomba kumvira Imana kuruta kumvira abantu.

30 Imana ya ba sogokuruza yazuye Yezu mumaze kumwica mumubambye ku musaraba,

31 imushyira hejuru iburyo bwayo ngo abe Umutegetsi n'Umukiza, kugira ngo ashoboze Abisiraheli kwihana ngo bababarirwe ibyaha.

32 Turi abagabo bo kubihamya – twe na Mwuka Muziranenge, uwo Imana yahaye abayumvira.”

33 Babyumvise batyo umujinya urabasya bashaka kubica.

34 Ariko muri urwo rukiko hari Umufarizayi witwaga Gamaliyeli, umwigisha w'Amategeko wubahwaga n'abantu bose. Arahaguruka ategeka ko baheza Intumwa akanya gato.

35 Nuko abwira abari mu rukiko ati: “Bisiraheli, mwitondere ibyo mugiye kugirira bariya bantu!

36 Hambere aha Teyuda yadutse avuga ko ari umuntu ukomeye, abantu nka magana ane baramuyoboka. Nyamara amaze kwicwa abantu be bose baratatana, ibyo yari atangiye birayoyoka.

37 Nyuma ye mu minsi y'ibarura, haduka Yuda w'Umunyagalileya arigomeka, abantu benshi baramukurikira. Nuko na we aricwa, abari baramwemeye bose baratatana.

38 Mureke mbagire inama: ntimugire icyo mutwara bariya bagabo mubihorere. Niba ibyo batekereza n'ibyo bakora bikomoka ku bantu bizayoyoka.

39 Ariko niba bikomoka ku Mana koko ntimuzabasha kubatsinda. Muramenye hato mutaba murwanya Imana.” Nuko bemera iyo nama,

40 bahamagaza za Ntumwa barazikubita, bazibuza rwose kongera kwigisha ibyerekeye Yezu maze barazirekura.

41 Intumwa ziva mu rukiko zishimira ko zemerewe gusuzugurwa zihōrwa Yezu, zibyita amahirwe.

42 Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu rugo rw'Ingoro y'Imana no mu ngo, zitangaza Ubutumwa bwiza ko Yezu ari we Kristo.

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan