Ibyahisuwe 15 - Bibiliya Ijambo ry'imanaAbamarayika n'ibyago birindwi biheruka 1 Nyuma mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje: ni abamarayika barindwi bacigatiye ibyago birindwi by'imperuka, ari ibyo Imana yarangirijemo uburakari bwayo. 2 Nuko mbona igisa n'ikiyaga cy'ibirahure bivanzwemo umuriro. Mbona n'abatsinze cya gikōko n'ishusho yacyo, kandi batsinze wa mubare uranga izina ryacyo. Bari bahagaze ku kiyaga cy'ibirahure bafashe inanga bahawe n'Imana. 3 Baririmbaga indirimbo ya Musa umugaragu w'Imana, n'indirimbo y'Umwana w'intama bagira bati: “Nyagasani Mana Ishoborabyose, mbega ukuntu ibyo ukora bikomeye kandi bitangaje! Wowe Mwami ugenga amahanga, mbega ukuntu imigenzereze yawe ari iy'ubutabera n'ukuri! 4 Nyagasani, ni nde utagutinya? Ni nde utagusingiza? Ni wowe Muziranenge wenyine. Amahanga yose azaza akwikubite imbere, azakuramya kuko ibikorwa byawe by'ubutabera byagaragaye.” 5 Nyuma y'ibyo mbona mu ijuru Ingoro y'Imana irakinguwe, ari ryo Hema rihamya Isezerano yagiranye n'abayo. 6 Ba bamarayika barindwi bacigatiye bya byago birindwi basohoka muri iyo Ngoro, bari bakenyeye mu gituza imyenda ikenkemuye kandi irabagirana, bayikenyeje imikandara y'izahabu. 7 Kimwe muri bya binyabuzima bine giha ba bamarayika barindwi inzabya ndwi z'izahabu, zuzuye uburakari bw'Imana ihoraho iteka ryose. 8 Iyo Ngoro yuzura umwotsi kubera ikuzo ry'Imana n'ububasha bwayo. Nta muntu n'umwe wabashije kwinjira mu Ngoro, kugeza ubwo ibyago birindwi byazanywe n'abamarayika barindwi birangiye. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda