Ezekiyeli 2 - Bibiliya Ijambo ry'imanaEzekiyeli atumwa ku Bisiraheli 1 Uwamvugishaga arambwira ati: “Yewe muntu, haguruka ngire icyo nkubwira.” 2 Akivuga iryo jambo Mwuka w'Imana anyinjiramo mbasha guhaguruka. Nuko ntangira gutega amatwi umvugisha. 3 Arambwira ati: “Yewe muntu, ngutumye ku Bisiraheli banyigometseho nk'uko ba sekuruza babigenje kugeza na n'ubu. 4 Ngutumye rero kuri abo banyagasuzuguro binangiye. Uzababwire uti: ‘Uku ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.’ 5 Bakumva cyangwa batakumva, nibura bazamenya ko muri bo hari umuhanuzi, nubwo ari abantu b'ibyigomeke. 6 “Yewe muntu, uramenye ntuzabatinye cyangwa ngo utinyishwe n'amagambo yabo. Bazakurwanya umere nk'uri mu mahwa cyangwa uwicaye hejuru y'indyanishamurizo. Ntuzatinyishwe n'amagambo yabo cyangwa imyifatire yabo, kuko ari abantu b'ibyigomeke. 7 Bakumva cyangwa batakumva kuko ari abantu b'ibyigomeke, uzabagezeho ubutumwa nguhaye. 8 “Yewe muntu, umva icyo nkubwira: uramenye ntuzabe icyigomeke nka bo, ahubwo asama maze urye icyo ngiye kuguha.” 9 Ngo ndebe mbona ukuboko kunyerekejweho, gufashe umuzingo w'igitabo. 10 Nuko icyo gitabo akiramburira imbere yanjye. Cyari cyanditswemo imbere n'inyuma amagambo y'amaganya n'ishavu n'imiborogo. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda