Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abakorinto 13 - Bibiliya Ijambo ry'imana


Urukundo

1 Nubwo navuga indimi z'abantu n'iz'abamarayika ariko singire urukundo, naba meze nk'ingoma inihira cyangwa inzogera irangīra.

2 Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya amabanga yose no gusobanukirwa ibintu byose, ndetse nkagira ukwizera guhagije kwatuma ntegeka imisozi ngo ive aho iri ariko singire urukundo, nta cyo naba ndi cyo.

3 Nubwo natanga ibyo ntunze byose ngo bihabwe abakene, ndetse nanjye ubwanjye nkitanga ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.

4 Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira kandi ntirwihimbaza.

5 Urukundo ntirukoza isoni, ntirwikanyiza, ntirwivumbura, ntirugira inzika,

6 ntirwishimira ibibi abandi bakora, ahubwo rwishimira ukuri.

7 Urukundo rwihanganira byose, muri byose rukemera Imana, rukiringira kandi rukiyumanganya.

8 Urukundo ruzahoraho. Impano yo guhanura izakurwaho, iyo kuvuga indimi zindi izarangira, iy'ubumenyi izakurwaho.

9 Koko rero ubumenyi bwacu ni igicagate, n'uguhanura kwacu ni igicagate.

10 Ariko nihaza ibyuzuye, ibicagase bizakurwaho.

11 Nkiri umwana navugaga nk'umwana, ngatekereza nk'umwana nkibwira nk'umwana. Ariko aho mariye gukura iby'ubwana ndabireka.

12 Ibyo tureba ubu bimeze nk'ibiboneka mu ndorerwamo itabona neza, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye. Ubu ibyo nzi ni igicagate, ariko icyo gihe nzaba mbizi byimazeyo nk'uko Imana inzi.

13 Ubu rero hagumyeho ibi uko ari bitatu: ukwemera Kristo, ukwiringira n'urukundo, ariko ikibiruta byose ni urukundo.

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan