Zekariya 13:3 - Bibiliya Yera3 Maze niharamuka habonetse uhanura, se na nyina bamwibyariye bazamubwira bati ‘Ntuzabaho kuko uhanura ibinyoma mu izina ry'Uwiteka’, nuko nahanura, se na nyina bamwibyariye bazamusogota. See the chapterBibiliya Ijambo ry'imana D3 Nihagira uwongera kwiha guhanura, se na nyina ubwabo bazamubwira bati: ‘Ugomba gupfa kuko uvuga ibinyoma, ubeshya ngo watumwe n'Uhoraho.’ Se na nyina bazamutsinda aho agihanura. See the chapterBibiliya Ijambo ry'imana3 Nihagira uwongera kwiha guhanura, se na nyina ubwabo bazamubwira bati: ‘Ugomba gupfa kuko uvuga ibinyoma, ubeshya ngo watumwe n'Uhoraho.’ Se na nyina bazamutsinda aho agihanura. See the chapterKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu3 Nuko nihagira ukomeza guhanura, se na nyina bamubyaye bazamubwire bati «Ntugomba kubaho, kuko ibyo utangaza mu izina ry’Uhoraho ari ibinyoma.» Nuko igihe azaba ariho ahanura, se na nyina bamubyaye bazamusogote. See the chapter |