Zekariya 10:2 - Bibiliya Yera2 Kuko ibishushanyo bisengwa bivuga ubusa n'abapfumu bakaragura ibinyoma, abanyenzozi bakabeshya bagahumurisha abantu ubusa, ni cyo gituma abantu bazimira nk'intama, bakababara cyane kuko batagira umwungeri. See the chapterBibiliya Ijambo ry'imana D2 Nyamara ibishushanyo musenga birababeshya, ibyo abapfumu berekwa ni ibinyoma, inzozi zabo zivuga ibitabaho, bakizeza abantu ibidafite ishingiro. Ni cyo gituma abantu babuyera, bakamera nk'intama zikeneshejwe, kubera ko zidafite umushumba. See the chapterBibiliya Ijambo ry'imana2 Nyamara ibishushanyo musenga birababeshya, ibyo abapfumu berekwa ni ibinyoma, inzozi zabo zivuga ibitabaho, bakizeza abantu ibidafite ishingiro. Ni cyo gituma abantu babuyera, bakamera nk'intama zikeneshejwe, kubera ko zidafite umushumba. See the chapterKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu2 Ni koko, ibigirwamana byatanze ibisubizo bya nta byo, n’ibyo abapfumu bahanuye biba ibinyoma. Barotora inzozi zibeshya, bakanatanga amahumure adafashe. Ni cyo cyatumye imbaga yigendera nk’ubushyo bumerewe nabi, kuko bwabuze umushumba. See the chapter |