Yoweli 2:5 - Bibiliya Yera5 Gusimbuka kwabo kumeze nko guhurura kw'amagare y'intambara ari mu mpinga z'imisozi, nko kugurumana nk'ibirimi by'umuriro bikongora ibishakashaka, nk'ubwoko bukomeye iyo bugabwe mu ntambara. See the chapterBibiliya Ijambo ry'imana D5 Iyo ziturutse mu mpinga z'imisozi, ugira ngo ni umuriri w'amagare y'intambara, ni nk'umuriri w'umuriro ukongora ibishakashaka. Ni nk'ingabo z'intwari zakereye kugaba igitero. See the chapterBibiliya Ijambo ry'imana5 Iyo ziturutse mu mpinga z'imisozi, ugira ngo ni umuriri w'amagare y'intambara, ni nk'umuriri w'umuriro ukongora ibishakashaka. Ni nk'ingabo z'intwari zakereye kugaba igitero. See the chapterKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu5 Urwamu rwayo ni nk’urw’amagare y’intambara asimbuka mu mpinga z’imisozi, cyangwa umuriri w’ibikenyeri bigurumana. Mbega ingabo z’intwari, ngo zirakera urugamba! See the chapter |