Kubara 29:6 - Bibiliya Yera6 Byongerwe ku bitambo byoswa bijya bitambwa mu mboneko z'ukwezi no ku maturo y'ifu aturanwa na byo, no ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y'ifu aturanwa na byo, no ku maturo y'ibyokunywa aturanwa n'ibyo byose nk'uko byabwirijwe. Ibyo ni ibitambo by'umubabwe bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. See the chapterBibiliya Ijambo ry'imana D6 Mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri kwezi n'ibya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe. Impumuro y'ayo maturo atwikwa iranshimisha. See the chapterBibiliya Ijambo ry'imana6 Mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri kwezi n'ibya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe. Impumuro y'ayo maturo atwikwa iranshimisha. See the chapterKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu6 Ibyo byose bizaza byiyongera ku maturo y’ibitambo bitwikwa, ari igihoraho, ari n’icy’uwa mbere wa buri kwezi, hamwe n’ibitambo biseswa bibiherekeza nk’uko imihango yabyo ibiteganya. Ibyo bitambo byose, bizabera Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura. See the chapter |