Kubara 23:7 - Bibiliya Yera7 Aca umugani uhanura ati “Mu Aramu ni ho Balaki yankuye, Umwami w'i Mowabu yankuye mu misozi y'iburasirazuba. Ati ‘Ngwino umvumire ubwoko bwa Yakobo, Ngwino urakarire ubwoko bwa Isirayeli.’ See the chapterBibiliya Ijambo ry'imana D7 Balāmu arahanura ati: “Balaki yankuye muri Siriya, uwo mwami wa Mowabu yankuye mu misozi y'iburasirazuba, arambwira ati: ‘Ngwino umvumire abakomoka kuri Yakobo, ngwino usabire nabi Abisiraheli!’ See the chapterBibiliya Ijambo ry'imana7 Balāmu arahanura ati: “Balaki yankuye muri Siriya, uwo mwami wa Mowabu yankuye mu misozi y'iburasirazuba, arambwira ati: ‘Ngwino umvumire abakomoka kuri Yakobo, ngwino usabire nabi Abisiraheli!’ See the chapterKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu7 Balamu na we abahanurira muri iki gisigo, agira ati: «Balaki yampubuye muri Aramu, umwami wa Mowabu antumaho mu misozi y’iburasirazuba, ngo ninze nshore umuvumo mu bana ba Yakobo, maze Abayisraheli mbambike umugayo. See the chapter |