Kubara 18:15 - Bibiliya Yera15 “Uburiza bwose bw'ibifite umubiri byose bazatura Uwiteka, ubw'abantu n'ubw'amatungo bujye buba ubwawe, ariko uburiza bw'abantu ntukabure kubucungurisha, n'ubw'amatungo azira na bwo ujye ubucungurisha. See the chapterBibiliya Ijambo ry'imana D15 Bajye bantura abahungu bose b'impfura n'uburiza bwose bw'amatungo. Ubw'amatungo adahumanye ni ubwawe, ariko bajye bacungura ubw'amatungo ahumanye n'abahungu b'impfura. See the chapterBibiliya Ijambo ry'imana15 Bajye bantura abahungu bose b'impfura n'uburiza bwose bw'amatungo. Ubw'amatungo adahumanye ni ubwawe, ariko bajye bacungura ubw'amatungo ahumanye n'abahungu b'impfura. See the chapterKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu15 Icyavutse uburiza mu biremwa byose bazatura Uhoraho, ari abantu cyangwa amatungo, ndabiguhaye. Cyakora abana b’uburiza b’umuntu bazacungurwa, n’uburiza bw’amatungo ahumanye buzacungurwe. See the chapter |