Ibyahisuwe 5:8 - Bibiliya Yera8 Amaze kwenda icyo gitabo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Umwana w'Intama, bafite inanga n'inzabya z'izahabu zuzuye imibavu, ari yo mashengesho y'abera. See the chapterBibiliya Ijambo ry'imana D8 Amaze kuwakira, bya binyabugingo bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Umwana w'intama. Buri wese yari afite inanga n'inzabya za zahabu zuzuye imibavu, ari yo masengesho y'intore z'Imana. See the chapterBibiliya Ijambo ry'imana8 Amaze kuwakira, bya binyabugingo bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Umwana w'intama. Buri wese yari afite inanga n'inzabya za zahabu zuzuye imibavu, ari yo masengesho y'intore z'Imana. See the chapterKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu8 Ngo amare kwakira igitabo, bya Binyabuzima bine n’Abakambwe makumyabiri na bane, bapfukama imbere ya Ntama. Buri wese yari afite inanga n’ibyotezo bya zahabu byuzuyemo imibavu, ari yo masengesho y’abatagatifu. See the chapter |