Yosuwa 24:19 - Bibiliya Yera19 Yosuwa abwira abantu ati “Ku bwanyu ntimubasha gukorera Uwiteka kuko ari Imana yera, ifuha, ntiyemere kubabarira ibicumuro byanyu n'ibyaha byanyu. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D19-20 Nuko Yozuwe abwira Abisiraheli ati: “Ntabwo mushobora kuyoboka Uhoraho mumubangikanyije n'ibigirwamana. Ni Imana nziranenge kandi ifuha. Ntabwo izihanganira ubwigomeke bwanyu n'ibicumuro byanyu, izabahinduka ibagirire nabi maze ibatsembe, kandi yari yarabagiriye iyo neza yose.” Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana19-20 Nuko Yozuwe abwira Abisiraheli ati: “Ntabwo mushobora kuyoboka Uhoraho mumubangikanyije n'ibigirwamana. Ni Imana nziranenge kandi ifuha. Ntabwo izihanganira ubwigomeke bwanyu n'ibicumuro byanyu, izabahinduka ibagirire nabi maze ibatsembe, kandi yari yarabagiriye iyo neza yose.” Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu19 Yozuwe abwira rubanda ati «Nta bwo muzashobora gukorera Uhoraho kandi ari Imana y’Intungane, n’Imana ifuha itazihanganira ubwigomeke bwanyu n’ibyaha byanyu. Viz kapitola |