Yohana 1:33 - Bibiliya Yera33 Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti ‘Uwo uzabona Umwuka amanukira akagwa kuri we, uwo ni we ubatirisha Umwuka Wera’. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D33 Jye sinari nzi uwo ari we, ariko Imana yantumye kubatirisha amazi yari yarambwiye iti: ‘Uwo uzabona Mwuka amumanukiyeho maze akamugumaho, ni we ubatirisha Mwuka Muziranenge.’ Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana33 Jye sinari nzi uwo ari we, ariko Imana yantumye kubatirisha amazi yari yarambwiye iti: ‘Uwo uzabona Mwuka amumanukiyeho maze akamugumaho, ni we ubatirisha Mwuka Muziranenge.’ Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu33 Koko jye sinari muzi, ariko Uwanyohereje kubatiriza mu mazi, yarambwiye ati ’Uwo uzabona Roho amumanukiraho kandi akamuhama hejuru, ni we ubwe ubatiza muri Roho Mutagatifu.’ Viz kapitola |