Yesaya 9:16 - Bibiliya Yera16 Bizatuma Uwiteka atishimira abasore babo, ye kubabarira impfubyi zabo n'abapfakazi babo, kuko umuntu wese asuzugura Imana akaba ari inkozi y'ibibi, kandi akanwa kose kavuga ibinyabapfu. Nyamara uburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D16 Bityo Uhoraho ntazishimira abasore babo, ntazagirira impuhwe impfubyi n'abapfakazi, bose ni abahemu n'abagome, ibyo bavuga byose ni bibi. Nyamara uburakari bw'Uhoraho ntibwacubye, aracyabarwanya. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana16 Bityo Uhoraho ntazishimira abasore babo, ntazagirira impuhwe impfubyi n'abapfakazi, bose ni abahemu n'abagome, ibyo bavuga byose ni bibi. Nyamara uburakari bw'Uhoraho ntibwacubye, aracyabarwanya. Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu16 Ni yo mpamvu, Uhoraho atazishimira abasore babo, ntagirire impuhwe imfubyi n’abapfakazi babo, kuko bose ari abahemu n’abagiranabi, ibyo bavuga byose bikaba ibiterashozi. Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose, uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora, ukuboko kwe kuracyabanguye. Viz kapitola |