Yeremiya 2:19 - Bibiliya Yera19 Ububi bwawe buzaguhana n'ubuhemu bwawe buzagukoraho, nuko umenye kandi urebe ko ari ikintu kibi kandi gisharira, kuko wimuye Uwiteka Imana yawe ntube ukinyubaha.” Ni ko Umwami Uwiteka Nyiringabo avuga. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D19 Ububi bwanyu nibubahane, ubugambanyi bwanyu nibubashinje. Bityo muzamenya ko ibyo mukora ari bibi kandi bibabaje, muzamenya ko ari bibi kwimūra Uhoraho Imana yanyu. Koko rero ntimukinyubaha. Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana19 Ububi bwanyu nibubahane, ubugambanyi bwanyu nibubashinje. Bityo muzamenya ko ibyo mukora ari bibi kandi bibabaje, muzamenya ko ari bibi kwimūra Uhoraho Imana yanyu. Koko rero ntimukinyubaha. Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu19 Uragahanirwa ubugome bwawe, maze ubugambanyi bwawe uburyozwe! Iyumvishe ukuntu ari bibi kandi bibabaje kuba warihakanye Uhoraho Imana yawe, maze wangera imbere ntuhinde umushyitsi! Uwo ni Nyagasani, Uhoraho Umugaba w’ingabo, ubivuze. Viz kapitola |