Rusi 4:4 - Bibiliya Yera4 Nashakaga kubikubwira no kukubwira nti ‘Uyigurire imbere y'abicaye hano n'imbere y'abakuru b'ubwoko bwacu.’ Nushaka kuyicungura uyicungure, nutabishaka mbwira mbimenye, kuko ari nta wundi wayicungura utari wowe, nanjye ugukurikiye.” Aramusubiza ati “Ndayicungura.” Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D4 Nkaba nagira ngo mbikumenyeshe, ndetse ngusabe no kwemerera imbere ya rubanda n'imbere y'aba bakuru bicaye hano, ko ushingwa iyo sambu. Niba ubyemera ubivugire aha, niba kandi utabyemera ubimbwire. Ubwa mbere ni wowe ugomba gushingwa iyo sambu, wabyanga nkabona kuyishingwa.” Uwo mugabo abwira Bowazi ati: “Ndabyemeye.” Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana4 Nkaba nagira ngo mbikumenyeshe, ndetse ngusabe no kwemerera imbere ya rubanda n'imbere y'aba bakuru bicaye hano, ko ushingwa iyo sambu. Niba ubyemera ubivugire aha, niba kandi utabyemera ubimbwire. Ubwa mbere ni wowe ugomba gushingwa iyo sambu, wabyanga nkabona kuyishingwa.” Uwo mugabo abwira Bowazi ati: “Ndabyemeye.” Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu4 Nasanze rero ngomba kubikumenyesha, nkakubwira nti ’Yigure aba bagabo n’abakuru b’umuryango bose bareba.’ None, niba ushaka kuyigaruza, ngaho yigaruze. Kandi niba utabishaka, ubimbwire mbimenye; kuko nta wundi ufite uburenganzira bwo kuyigaruza, nanjye nza nyuma yawe.» Uwo mugabo ati «Ndashaka kuyigaruza.» Viz kapitola |