Luka 8:29 - Bibiliya Yera29 (Icyatumye abivuga atyo ni uko Yesu yari ategetse dayimoni kumuvamo. Dayimoni yajyaga amutera kenshi, ni cyo gituma bamurindaga bamubohesheje iminyururu y'amaboko n'ingoyi y'amaguru akabicagagura, dayimoni akamwirukana mu butayu.) Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D29 Ibyo byatewe n'uko Yezu yari ategetse ingabo ya Satani kumuvamo. Iyo ngabo yamuhangagaho kenshi, bigatuma bamurinda bamubohesheje iminyururu amaguru n'amaboko, ariko izo ngoyi akazituritsa maze ikamubuyereza ahantu hadatuwe. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana29 Ibyo byatewe n'uko Yezu yari ategetse ingabo ya Satani kumuvamo. Iyo ngabo yamuhangagaho kenshi, bigatuma bamurinda bamubohesheje iminyururu amaguru n'amaboko, ariko izo ngoyi akazituritsa maze ikamubuyereza ahantu hadatuwe. Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu29 Roho mbi yavuze ibyo kubera ko Yezu yari yatangiye kuyitegeka ngo ive muri uwo muntu. Koko rero, roho mbi yamuhangagaho kenshi; bakamubohesha iminyururu amaboko n’amaguru bagira ngo adacika, ariko akarenga agaca ingoyi, maze roho mbi ikamujyana kwangara ku gahinga. Viz kapitola |