Ibyahisuwe 19:20 - Bibiliya Yera20 Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w'ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n'abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywa mu nyanja yaka umuriro n'amazuku ari bazima. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D20 Icyo gikōko kirafatwa, kimwe na wa muhanurabinyoma. Ni we wari warakoze ibitangaza byo kumuranga, ahagarikiwe na cya gikōko. Ibyo bitangaza abishukisha abantu bari barashyizweho ikimenyetso cy'igikōko, kandi bakaramya ishusho yacyo. Icyo gikōko kirohwa ari kizima mu kiyaga cyaka umuriro n'amazuku, na wa muhanurabinyoma akirohwamo. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana20 Icyo gikōko kirafatwa, kimwe na wa muhanurabinyoma. Ni we wari warakoze ibitangaza byo kumuranga, ahagarikiwe na cya gikōko. Ibyo bitangaza abishukisha abantu bari barashyizweho ikimenyetso cy'igikōko, kandi bakaramya ishusho yacyo. Icyo gikōko kirohwa ari kizima mu kiyaga cyaka umuriro n'amazuku, na wa muhanurabinyoma akirohwamo. Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu20 Nuko Igikoko gifatwa mpiri, hamwe n’umuhanurabinyoma wakoreraga imbere yacyo ibikorwa bitangaje, akayobya abari barahawe ikimenyetso cy’igikoko, kandi bagasenga ishusho yacyo. Bombi bajugunywa ari bazima mu nyenga y’umuriro ugurumana w’amahindure. Viz kapitola |