Ibyahisuwe 18:19 - Bibiliya Yera19 Bītumurira umukungugu ku mitwe, bavuga amajwi arenga, barira baboroga bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye watungishije ubutunzi bwawo abafite inkuge mu nyanja, ubonye ishyano kuko warimbutse mu isaha imwe. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D19 Biyorera umukungugu ku mutwe, bagira mu cyunamo uwo mujyi, baboroga cyane bati: “Mbega ishyano! Mbega ishyano uno mujyi ubonye! Dore ubukungu bwawo ni bwo bwakungahaje bene amato yo mu nyanja! Nyamara isaha imwe irahagije kugira ngo byose biwushireho!” Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana19 Biyorera umukungugu ku mutwe, bagira mu cyunamo uwo mujyi, baboroga cyane bati: “Mbega ishyano! Mbega ishyano uno mujyi ubonye! Dore ubukungu bwawo ni bwo bwakungahaje bene amato yo mu nyanja! Nyamara isaha imwe irahagije kugira ngo byose biwushireho!” Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu19 Nuko bisiga umukungugu mu mutwe, batera hejuru barira kandi baganya bati «Mbega ibyago! Mbega ibyago ubonye, Murwa w’icyamamare! Ubukire bwawe bwari bwarakungahaje abafite amato mu nyanja bose; ariko none dore warimbutse mu isaha imwe gusa!» Viz kapitola |