Ibyahisuwe 10:9 - Bibiliya Yera9 Nuko nsanga marayika uwo ndamubwira nti “Mpa ako gatabo.” Aransubiza ati “Enda ugaconshomere, karagusharirira mu nda ariko mu kanwa kawe karakuryohera nk'ubuki.” Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D9 Nuko ndagenda nsanga uwo mumarayika musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati: “Ngako gatware ukarye ukamare, nikagera mu gifu karagusharirira, naho mu kanwa karaba kakuryoheye nk'ubuki.” Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana9 Nuko ndagenda nsanga uwo mumarayika musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati: “Ngako gatware ukarye ukamare, nikagera mu gifu karagusharirira, naho mu kanwa karaba kakuryoheye nk'ubuki.” Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu9 Nuko ndatambuka nsanga wa mumalayika, musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati «Kakire maze ukarye. Mu nda yawe karagusharirira, ariko mu kanwa kawe hararyohera nk’ubuki.» Viz kapitola |