Hoseya 4:13 - Bibiliya Yera13 Batambira ibitambo mu mpinga z'imisozi, bakoserereza imibavu ku dusozi munsi y'imyela n'imilebeni n'imyerezi, kuko bifite ibicucu byiza. Ni cyo gituma abakobwa banyu bigira abamaraya n'abageni banyu bagasambana. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D13 Batambira ibigirwamana ibitambo ku mpinga z'imisozi, babyosereza imibavu ku dusozi, ibyo babikorera mu gicucu cy'imyerezi n'iminyinya n'imishishi. Ibyo byose bituma abakobwa banyu bigira indaya, abakazana banyu na bo bigira abasambanyikazi. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana13 Batambira ibigirwamana ibitambo ku mpinga z'imisozi, babyosereza imibavu ku dusozi, ibyo babikorera mu gicucu cy'imyerezi n'iminyinya n'imishishi. Ibyo byose bituma abakobwa banyu bigira indaya, abakazana banyu na bo bigira abasambanyikazi. Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu13 Baraturira ibitambo mu mpinga z’imisozi, ku tununga bakahatwikira imibavu, ndetse no mu nsi y’umwerezi, umunyinya n’umushishi, kuko bashimishwa no kwibera mu gicucu cyabyo. Ni cyo gituma rero n’abakobwa banyu baba indaya, abakazana banyu bagasambana. Viz kapitola |