Hagayi 2:22 - Bibiliya Yera22 kandi nzubika intebe z'ubwami z'ibihugu byose, kandi nzarimbura imbaraga z'ibihugu by'abanyamahanga byose. Nzubika amagare y'intambara n'abayagenderamo, kandi amafarashi n'abayagenderaho bazagwana, umuntu wese yicwe n'inkota ya mugenzi we. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D22 Nzahirika ubutegetsi bw'abami, ntsembe ububasha bw'abami b'amahanga. Nzatsemba amagare y'intambara n'abayatwaye, kandi abarwanira ku mafarasi bazagwana na yo bicishanye inkota.’ Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana22 Nzahirika ubutegetsi bw'abami, ntsembe ububasha bw'abami b'amahanga. Nzatsemba amagare y'intambara n'abayatwaye, kandi abarwanira ku mafarasi bazagwana na yo bicishanye inkota.’ Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu22 Ngiye kubirindura intebe z’abami kandi ntsembe ububasha bw’ibihugu by’amahanga; nzabirindura amagare y’intambara n’abayagenderaho; amafarasi n’abayagenderaho bazitura hasi, buri muntu yicwe n’inkota y’umuvandimwe we. Viz kapitola |