Abalewi 4:35 - Bibiliya Yera35 Urugimbu rwacyo rwose arukūre nk'uko bakūra urw'umwana w'intama w'igitambo cy'uko bari amahoro, umutambyi arwosereze ku gicaniro, hejuru y'ibitambo byatambiwe Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Nuko umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze, maze uwo muntu azakibabarirwa. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D35 Uwo muturage akureho urugimbu rwayo rwose nk'uko babigenza ku ntama y'igitambo cy'umusangiro. Nuko umutambyi arutwikire ku rutambiro hamwe n'andi maturo atwikwa batuye Uhoraho. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy'umuturage usanzwe, kugira ngo akibabarirwe. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana35 Uwo muturage akureho urugimbu rwayo rwose nk'uko babigenza ku ntama y'igitambo cy'umusangiro. Nuko umutambyi arutwikire ku rutambiro hamwe n'andi maturo atwikwa batuye Uhoraho. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy'umuturage usanzwe, kugira ngo akibabarirwe. Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu35 Inyama zose zifite ibinure azazikureho, nk’uko bagenza umwana w’intama utuweho igitambo cy’ubuhoro, maze umuherezabitambo azitwikire ku rutambiro, ziyongere ku gitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Umuherezabitambo namara gukorera ku wakoze icyaha umuhango wo kukimuhanaguraho, ubwo azaba akibabariwe. Viz kapitola |