Abalewi 26:16 - Bibiliya Yera16 nanjye nzabagenza ntya: nzategeka ibiteye ubwoba ko bibatera, urusogobero n'ubuganga bizabamaramo amaso, byonze imitima yanyu. Muzabibira ubusa kuko ababisha banyu ari bo bazabirya. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D16 muzabihanirwa. Nzabateza ubwoba no kuzongwa n'indwara z'umuriro, zizabatera ubuhumyi kandi zikabaca intege. Muzabiba ariko nta cyo bizabamarira, kuko abanzi banyu bazarya ibyo mwaruhiye. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana16 muzabihanirwa. Nzabateza ubwoba no kuzongwa n'indwara z'umuriro, zizabatera ubuhumyi kandi zikabaca intege. Muzabiba ariko nta cyo bizabamarira, kuko abanzi banyu bazarya ibyo mwaruhiye. Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu16 Dore rero uko nzabagenzereza nimukora mutyo: Kugira ngo mbakange, nzabahuramo indwara y’ubuhahamuke cyangwa iyo gushishira, maze zibahondobereze amaso n’ubuzima bwanyu bukendere. Muzajya muhingira ubusa, kandi mubibire abanzi banyu birire. Viz kapitola |