Abacamanza 4:17 - Bibiliya Yera17 Ariko Sisera arahunga, agenza ibirenge agera ku ihema rya Yayeli muka Heberi w'Umukeni, kuko Yabini umwami w'i Hasori n'umuryango wa Heberi Umukeni bari bafitanye amahoro. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D17 Sisera uko yagahunze yiruka agana ku ihema rya Yayeli muka Heberi w'Umukeni, kubera ko Yabini umwami w'i Hasori yari incuti y'umuryango wa Heberi. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana17 Sisera uko yagahunze yiruka agana ku ihema rya Yayeli muka Heberi w'Umukeni, kubera ko Yabini umwami w'i Hasori yari incuti y'umuryango wa Heberi. Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu17 Ubwo Sisera yahungaga agenza ibirenge, yerekeje ku ihema rya Yayeli, muka Heberi w’Umukeniti, kuko Yabini, umwami wa Hasori, yari afitanye ubwumvikane n’inzu ya Heberi w’Umukeniti. Viz kapitola |