2 Abami 6:32 - Bibiliya Yera32 Kandi Elisa yari yicaye mu nzu ye, yicaranye n'abatware. Nuko umwami amutumaho intumwa yo mu bahagaze imbere ye, ariko intumwa itaramugeraho Elisa abwira abo batware ati “Ntimureba ko uwo mwana w'umwicanyi atumye uwo kunca igihanga? Nuko intumwa niza, muyikingirane mukomeze urugi. Mbese ntimwumva ibirenge bya shebuja ko aje amukurikiye?” Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D32 Ubwo Elisha yari ari iwe ari kumwe n'abakuru b'imiryango mu nama, umwami amutumaho intumwa. Nyamara mbere y'uko imugeraho Elisha abwira abo bakuru ati: “Murabona uriya mwami w'umwicanyi, anyoherejeho umuntu wo kunca umutwe. Nagera hano mukinge urugi, mumubuze kwinjira kuko n'umwami ubwe aje amukurikiye.” Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana32 Ubwo Elisha yari ari iwe ari kumwe n'abakuru b'imiryango mu nama, umwami amutumaho intumwa. Nyamara mbere y'uko imugeraho Elisha abwira abo bakuru ati: “Murabona uriya mwami w'umwicanyi, anyoherejeho umuntu wo kunca umutwe. Nagera hano mukinge urugi, mumubuze kwinjira kuko n'umwami ubwe aje amukurikiye.” Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu32 Elisha yari yicaye iwe akikijwe n’abakuru b’umugi, nuko umwami amutumaho umwe mu bagaragu be. Intumwa itaramugeraho, Elisha abwira abakuru, ati «Nimurebe! Dore wa mwana w’umwicanyi anyoherejeho umuntu wo kunca igihanga. Intumwa nigera hano, muhite mukinga urugi muyibuze kwinjira. Ubundi se ntimwumva namwe imirindi ya shebuja uje amukurikiye?» Viz kapitola |