2 Abami 3:27 - Bibiliya Yera27 Bibananiye ni ko kwenda umwana we w'imfura w'umuragwa uzima ingoma ye, amutamba ho igitambo cyoswa hejuru y'inkike z'amabuye. Bituma Abamowabu barakarira Abisirayeli cyane, Abisirayeli baherako baramureka, basubira iwabo. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D27 Umwami wa Mowabu ni ko kuzana umwana we w'imfura wari kuzamusimbura ku ngoma, amutamba ho igitambo gikongorwa n'umuriro hejuru y'urukuta ruzengurutse umurwa. Bityo ingabo z'Abisiraheli zishya ubwoba ziragerura, maze zisubira iwabo. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana27 Umwami wa Mowabu ni ko kuzana umwana we w'imfura wari kuzamusimbura ku ngoma, amutamba ho igitambo gikongorwa n'umuriro hejuru y'urukuta ruzengurutse umurwa. Bityo ingabo z'Abisiraheli zishya ubwoba ziragerura, maze zisubira iwabo. Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu27 Noneho afata umuhungu we w’imfura wagombaga kuzamuzungura ku ngoma, amuturaho igitambo gitwikwa ku nkike y’amabuye yari izengurutse umugi. Abayisraheli babibonye, baradagadwa, nuko bava i Mowabu basubira mu gihugu cyabo. Viz kapitola |