2 Abami 11:15 - Bibiliya Yera15 Maze umutambyi Yehoyada ategeka abatware batwara magana bashyiriweho gutwara ingabo zose, arababwira ati “Nimumusohore mumucishe mu mirongo y'ingabo, kandi umukurikira wese mumwicishe inkota”, kuko umutambyi yari avuze ngo “Ntiyicirwe mu nzu y'Uwiteka.” Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D15 Umutambyi Yehoyada ategeka abagaba b'ingabo ati: “Nimumusohore mumunyuze hagati y'imirongo y'ingabo, ushaka kumukurikira mumwicishe inkota.” Yehoyada yibwiraga ko umugabekazi adakwiye kwicirwa mu Ngoro y'Uhoraho. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana15 Umutambyi Yehoyada ategeka abagaba b'ingabo ati: “Nimumusohore mumunyuze hagati y'imirongo y'ingabo, ushaka kumukurikira mumwicishe inkota.” Yehoyada yibwiraga ko umugabekazi adakwiye kwicirwa mu Ngoro y'Uhoraho. Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu15 Umuherezabitambo Yehoyada abwira abatware bakuru b’ingabo bategeka abarinzi, agira ati «Nimumusohore mumucishe hagati y’imirongo y’ingabo! Umukurikira mumwicishe inkota!» Koko rero, umuherezabitambo yari yavuze ati «Umwamikazi ntazicirwa mu Ngoro y’Uhoraho.» Viz kapitola |