2 Abami 10:19 - Bibiliya Yera19 Nuko nimumpamagarire nonaha abahanuzi ba Bāli bose, n'abamuramyaga bose n'abatambyi be bose. Ntihagire n'umwe ubura kuko nenda gutambira Bāli igitambo gikomeye. Uzabura wese ntazandokoka.” Ariko Yehu yabigenjeje atyo mu buryarya, kugira ngo abone uko yatsemba abaramyaga Bāli. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D19 Nimuhamagaze rero abahanuzi bose ba Bāli, n'abayoboke be bose n'abatambyi be bose, ntihagire n'umwe ubura kuko ngiye gutambira Bāli igitambo gikomeye. Ubura wese azahanishwa urupfu.” Yehu yakoresheje ubwo buryarya kugira ngo akoranye abayoboke bose ba Bāli abatsembe. Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana19 Nimuhamagaze rero abahanuzi bose ba Bāli, n'abayoboke be bose n'abatambyi be bose, ntihagire n'umwe ubura kuko ngiye gutambira Bāli igitambo gikomeye. Ubura wese azahanishwa urupfu.” Yehu yakoresheje ubwo buryarya kugira ngo akoranye abayoboke bose ba Bāli abatsembe. Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu19 Nimumpamagarire nonaha abahanuzi bose ba Behali, abayoboke be bose, n’abaherezabitambo be; ntihagire n’umwe ubura, kuko ngiye gutura Behali igitambo gikomeye. Ubura azapfa.» Ariko ibyo byose Yehu yabikoranaga uburyarya, kugira ngo abone uko atsemba abayoboke bose ba Behali. Viz kapitola |