Kubara 23:13 - Bibiliya Ijambo ry'imana13 Balaki arongera aramubwira ati: “Dore hano urareba igice kimwe cy'inkambi y'Abisiraheli gusa. None ngwino nkujyane aho ubasha kubareba bose ubamvumire.” Viz kapitolaBibiliya Yera13 Balaki aramubwira ati “Ndakwinginze, ngwino nkujyane ahandi aho uri bubashe kubītegera, kuko witēgeye impera imwe yabo gusa ntubitēgere bose, abe ari ho ubamvumirira.” Viz kapitolaBibiliya Ijambo ry'imana D13 Balaki arongera aramubwira ati: “Dore hano urareba igice kimwe cy'inkambi y'Abisiraheli gusa. None ngwino nkujyane aho ubasha kubareba bose ubamvumire.” Viz kapitolaKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu13 Balaki arongera ati «Ngwino nkwereke aho tujya ushobore kureba neza iriya mbaga. Mbere wayibonaga igice, ariko nuhagera, urashobora kuyibona yose, maze uyimvumire!» Viz kapitola |