Zaburi 14 - Bibiliya Yera( Zab 53 ) 1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Umupfapfa ajya yibwira ati “Nta Mana iriho.” Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka, Nta wukora ibyiza. 2 Uwiteka yarebye abantu ari mu ijuru, Kugira ngo amenye yuko harimo abanyabwenge, Bashaka Imana. 3 Bose barayobye, bose bandurijwe hamwe, Nta wukora ibyiza n'umwe. 4 Mbese inkozi z'ibibi zose nta bwenge zifite? Ko barya abantu banjye nk'uko barya umutsima, Kandi ntibambaze Uwiteka? 5 Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi, Kuko Imana iri mu bwoko bw'abakiranutsi. 6 Mukoza isoni inama z'umunyamubabaro, Ariko Uwiteka ni ubuhungiro bwe. 7 Icyampa agakiza k'Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni, Uwiteka nasubizayo ubwoko bwe bwajyanywe ho iminyago. Ni bwo Abayakobo bazishima, Abisirayeli bazanezerwa. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda