Online Bible

- Reklamy -

Zaburi 28 - Bibiliya Ijambo ry'imana D


Isengesho ryo gutabaza Uhoraho

1 Zaburi ya Dawidi. Uhoraho Rutare runkingira, ni wowe ntakambira ntiwice amatwi, koko nutantabara ndamera nk'upfuye.

2 Ujye unyumva igihe cyose ngutakambiye, igihe ngutegeye amaboko, nyerekeje Icyumba cyawe kizira inenge cyane.

3 Ntumpanane n'abagome n'inkozi z'ibibi, babwiza bagenzi babo akarimi keza, nyamara ubugome bubashengura umutima.

4 Ubahembe ibikwiye ibyo bakoze, ubahembe ibikwiranye n'ibibi byabo. Ubiture inabi bagize, ibyo bakoze bibagaruke.

5 Ntibita ku bikorwa by'Uhoraho, nta n'ubwo bita ku byo yaremye, ni cyo gituma azabarimbura akabatsemba.

6 Uhoraho nasingizwe, koko yumvise ugutakamba kwanjye.

7 Uhoraho ni umunyambaraga nisunze, ambera ingabo inkingira, mwiringira mbikuye ku mutima, arantabara nkabyishimira cyane, nanjye muririmbira musingiza.

8 Uhoraho ni umunyambaraga abantu be bisunga, ni we buhungiro akirizamo umwami yimikishije amavuta.

9 Uhoraho, kiza ubwoko bwawe, ubwo wagize umwihariko wawe ubuhe umugisha, ububere umushumba ujye ubukenura iteka ryose.

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Následuj nás:



Reklamy