Zaburi 23 - Bibiliya Ijambo ry'imana DUhoraho ni umushumba mwiza 1 Zaburi ya Dawidi. Uhoraho ni umushumba wanjye, ntabwo nzagira icyo nkena. 2 Ampa kuruhukira mu rwuri rutoshye, akanyuhira amazi y'urubogobogo. 3 Ni we ungaruramo intege, ni indahemuka anyuza mu nzira nziza. 4 Nubwo nanyura mu gikombe gicuze umwijima, nta kintu cyantera ubwoba. Kuko wowe Uhoraho, uba uri kumwe nanjye, uranyobora ukanandengera, ibyo ni byo bimpumuriza. 5 Untegurira ibyokurya byiza, abanzi banjye bakabura uko bangenza. Unyakira iwawe nk'umushyitsi w'imena, ukanzimanira ukandabagiza. 6 Koko ineza yawe n'imbabazi zawe bizambaho, bizambaho igihe cyose nkiriho, nanjye nzajya ngusengera mu Ngoro yawe, nzahagusengera igihe cyose nzaba nkiriho. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda