Online Bible

- Reklamy -

Zaburi 23 - Bibiliya Ijambo ry'imana D


Uhoraho ni umushumba mwiza

1 Zaburi ya Dawidi. Uhoraho ni umushumba wanjye, ntabwo nzagira icyo nkena.

2 Ampa kuruhukira mu rwuri rutoshye, akanyuhira amazi y'urubogobogo.

3 Ni we ungaruramo intege, ni indahemuka anyuza mu nzira nziza.

4 Nubwo nanyura mu gikombe gicuze umwijima, nta kintu cyantera ubwoba. Kuko wowe Uhoraho, uba uri kumwe nanjye, uranyobora ukanandengera, ibyo ni byo bimpumuriza.

5 Untegurira ibyokurya byiza, abanzi banjye bakabura uko bangenza. Unyakira iwawe nk'umushyitsi w'imena, ukanzimanira ukandabagiza.

6 Koko ineza yawe n'imbabazi zawe bizambaho, bizambaho igihe cyose nkiriho, nanjye nzajya ngusengera mu Ngoro yawe, nzahagusengera igihe cyose nzaba nkiriho.

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Následuj nás:



Reklamy